Amamaza hano
Urutoki rwayoboye ibihingwa by’ingenzi mu musaruro w’Igihembwe B cya 2026
AmakuruRwanda

Urutoki rwayoboye ibihingwa by’ingenzi mu musaruro w’Igihembwe B cya 2026

Urutoki rwongeye kugaragaza umusaruro mwinshi mu Rwanda, aho mu gihembwe cy’ihinga B cya 2026 rwatanze toni 1.231.202, zivuye kuri toni 1.166.247 zari zabonetse mu gihembwe nk’iki cya 2025.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min40
Dukurikire

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko urutoki rwaje imbere y’imyumbati, ibijumba, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri.

Imyumbati yabaye iya kabiri mu musaruro, ariko yagabanutse iva kuri toni 852.541 igera kuri toni 846.963. Ibijumba na byo byagabanutse, biva kuri toni 652.515 bigera kuri toni 641.667.

Amamaza hano

Ku rundi ruhande, ibirayi byazamutse biva kuri toni 314.093 bigera kuri toni 331.963, mu gihe ibishyimbo byavuye kuri toni 240.721 bigera kuri toni 243.775.

Ibigori na byo byazamutse bigera kuri toni 122.370, bivuye kuri toni 117.711, naho umuceri uzamuka uva kuri toni 72.976 ugera kuri toni 80.325.

Nubwo imyumbati yari ifite umusaruro mwinshi kuri hegitari, wagabanutse uva kuri toni 14,4 mu 2025 ugera kuri toni 14,0 mu 2026. Urutoki rwo rwagumye kuri toni 12,4 kuri hegitari.

INDI NKURU WASOMA :Mutesi Scovia yihanangirije Dr. Mbonimana ku butumwa bumuhuza n’inzoga

Umuceri ni wo wagaragaje izamuka rikomeye mu musaruro kuri hegitari, uva kuri toni 4,1 ugera kuri toni 4,6. Ibijumba byavuye kuri toni 8,1 bigera kuri 8,2, naho ibirayi biva kuri toni 6,8 bigera kuri 6,9.

Ku buso bwahinzwe, ibishyimbo ni byo byafashe ubutaka bunini, kuri hegitari 333.735, bikurikirwa n’urutoki kuri hegitari 250.772 n’imyumbati kuri hegitari 192.305.

Nubwo ibishyimbo ari byo byahinzwe ku buso bunini, urutoki ni rwo rwatanze umusaruro munini, rurenze toni miliyoni 1,2 mu gihembwe B cya 2026.

U Rwandaubuhinzi bw'urutoki

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Urutoki rwayoboye ibihingwa by’ingenzi mu musaruro w’Igihembwe B cya 2026 - Tugezo