Amamaza hano
USA : Umunyeshuri yishe abana batatu n’umwarimu
AmakuruRwanda

USA : Umunyeshuri yishe abana batatu n’umwarimu

Umusore w’imyaka 16 yarashe akica abana batatu n’umwarimu mu ishuri ribanza rya Silver Rail Elementary, riherereye mu mujyi wa Bend, muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko na we araswa akicwa n’umuturage wari uri hafi y’aho byabereye.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min30
Dukurikire

Ibi byabaye ku wa Kane nyuma ya saa sita, nk’uko Polisi yo mu mujyi wa Bend yabitangaje.

Umuyobozi wa Polisi ya Bend, Mike Krantz, yavuze ko ukekwaho ubu bwicanyi yinjiye ku gahato mu ishuri arasa ku nzugi zari zikinze kugira ngo abashe kwinjiramo.

Amamaza hano

Abana bishwe bari bafite imyaka itanu, umunani na 11. Undi mwana w’imyaka irindwi n’umwarimu w’imyaka 54 bo bajyanywe mu bitaro barembye cyane.

Polisi yavuze ko umuturage wabonye ibyabaga yakurikiye uwo musore amwinjirira mu ishuri, maze aramurasa arapfa. Abapolisi bahageze nyuma y’iminota itatu, basanga uwari witwaje imbunda yamaze gupfa, batangira gusaka inyubako.

Ntibiramenyekana niba uwo musore yari afitanye isano n’iryo shuri. Polisi ntiyatangaje amazina y’abishwe cyangwa ay’uwakoze ubu bwicanyi.

Abaturage bahungabanyijwe n’icyo gitero

Steven Cook, umuyobozi w’ubuyobozi bw’amashuri muri ako gace, yavuze ko abaturage bababajwe cyane n’aya mahano.

INDI NKURU WASOMA : Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku ruganda rutunganya peteroli

Guverineri wa Oregon, Tina Kotek, yashimye ubutwari bw’umuturage wagize uruhare mu guhagarika icyo gitero, avuga ko ibikorwa bye bishobora kuba byarokoye ubundi buzima.

Ishuri ryafunzwe, ndetse n’andi mashuri yo muri Bend ntiyigeze afungura ku wa Gatanu, kugira ngo abanyeshuri n’abaturage babone umwanya wo guhangana n’agahinda.

Ishuri rya Silver Rail ryigamo abana bagera kuri 450, rikagira abakozi bakuru barenga 40.

OregonLeta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.