
Zion Temple yasabye imbabazi ku magambo yavuzwe ku baforomo n’ababyaza
Itorero Zion Temple Celebration Center, riyobowe na Dr Apôtre Gitwaza Muhirwa, ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amagambo avuga ko “umwuka w’abarozi uba mu babyaza”.
Amashusho yakwirakwiye ku wa 6 Ukwakira 2026, akaba yarakuwe mu nyigisho Dr Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026.
Muri ayo mashusho, havugwamo ko ababyeyi bakwiye kwitondera umuntu wa mbere uterura umwana amaze kuvuka, hakavugwa ko uwo “mwuka w’abarozi” ushobora kuba mu babyaza.
Aya magambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu baforomo n’ababyaza, bavuga ko ashobora gutesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu kwita ku buzima bw’abaturage.
Mu itangazo ryasohowe na Zion Temple ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, iri torero ryavuze ko ritari rifite umugambi wo gusuzugura cyangwa gutesha agaciro abaforomo n’ababyaza.
Itangazo rigira riti: “AWM/ZTCC irifuza gutangaza neza ko atari umugambi wacu na rimwe wo gutesha agaciro, gusuzugura cyangwa gupfobya abaforomo, ababyaza, cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.”
Iri torero ryemeye ko amagambo yakoreshejwe yababaje abantu benshi, risaba imbabazi abaforomo, ababyaza n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.
INDI NKURU WASOMA : Umushoramari uregwa kwiba Leta akayabo yafunzwe iminsi 30
Zion Temple yavuze kandi ko isanzwe ikorana n’abaforomo n’ababyaza binyuze mu bikorwa byayo by’ubuzima, ndetse ko ifite n’ivuriro.
Iri torero ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza, kandi ko ibyo biganiro byatanze umusaruro.

Ibitekerezo